mercredi 30 avril 2008

Igisubizo kuri Mwami!!!

nshuti Mwami,

maze kubona message yawe, numva iranejeje, ku kibazo cy'imyaka yanjye , mfite 32, nkaba ndi marié, mfite umwana umwe w'umuhungu, ni ukuvuga ko ni byo koko abantu bakunze kwishyiramo ko inama nziza itangwa n'abasheshe akanguhe kuko burya koko ngo igihugu cyabuze abasaza cyigwisha ishyano!!! ariko na none ngo burya umwana utaraganiriye na se ntamenya icyo se yasize avuze, ni ukuvuga ko nanjye inama zimwe ntanga nazihawe n'uburere bw'ababyeyi, ariko izindi zo nzikura mu bumenyi bw'ibyo nize ( sciences Infirmières ), izindi nazo ni ubunararibonya bwo kuri terrain no mu gusoma ibitabo n'ibindi,,,,,,,

Ubwo rero sinzi byose nk"Imana ariko ngerageza gutanga umusanzu nshoboye mu kubaka umuryango nyarwanda mwiza ndetse n'isi nziza.

Yari uwanyu Kabuhariwe Mujyanama

1 commentaire:

Anonyme a dit…

Gaternelson komera cyane. Ngaho se shahu shyiraho udukuru dushya abagusuye bajye bahadusanga niko internet ikora kandi ziriya nyuguti abantu babanza kwandika bamwe bibatera ubunebwe