mercredi 2 avril 2008

Inama nziza muri rusange.

Nshuti bavandimwe, Bakundwa,

nejejwe no kubagezaho gahunda yo gutanga inama ku buntu biciye kuri net kubera ko nkunda kuganira n'abantu muri rusange bafite ibibazo rusange bibabuza amahoro, urugero , nko kunanirwa kwiyakira nyuma yo kumenya indwara runaka umuntu afite ( SIDA, CANCER, ALZHEIMER,,,,,), , kubura uwo wagisha inama ku birebana n'imibonano mpuzabitsina, kuringaniza urubyaro, kubura urubyaro, ibibazo by'abashakanye, kunanirwa kugera ku ntego z'ibyo washakaga, mbese muri rusange ni karibu ku nama zose muzashaka kugisha.

5 commentaires:

bangambiki a dit…

Allo Mujyanama kabuhariwe. Ufite Ibitekerezo bizima. Bitugezeho gusa. Ariko niba uri Gaternelson uzabimenyeshe. Njye ndi Bangambiki wo ku Igituba!!!

mwami a dit…

Hallo Mujyanama, none se buriya niba atari ibanga ko mbona mu gihagararo ushobora kuba ukiri muto kandi burya abantu bakaba bemera cyane inama z'abantu bakuze, urabivugaho iki ? Cyokora yenda mu buryo bwa vision 2020 ni sawa. Etat civil yawe se yo bite? Yari MWAMI, umukunzi wa blog igi..

Mujyanama a dit…

Nshimiye mwese ,mutanga ibitekerezo kuri iyi blog mbivanye ku mutima

La toute a dit…

Muvandimwe Mujyanama! Inama utanga hano zifite intego na gahunda, lu bw'icyifuzo ushyirireho abakunzi b'inama nziza gahunda ya planing familial no kwirinda icyorezo cya sida, kuko benshi kubyara babigize umunyenga ugasanga hari n'ababihombeyemo(urubyaro)!

La toute a dit…

Nyuma yo gutambutsa ibitekerezo ku bakunzi b'inama nziza hakabaho guhura ku bo bishoboka mu buryo bworoheye buri wese bakarebera hamwe icyo buri muntu yatambutsa mu rwego rwo kukunganira kugirango iyi blogger ijye mbere,kuko nubwo wayifunguye ariko ndizera ko ukeneye indi mitwe kugirango ikure ifite icyerekezo nkuko wabitangije! Biragusaba imbaraga rero zitoroshye zo guhuza abo bantu, Courage!
Umukunzi w'igi***a.